Flash info:

Nebela kivuense (amibe) imaze igice cy’ikinyejana itagaragara yavumbuwe kure yo “murugo”

Posted: News,   : 2022-08-30 08:04:32 am
By: : Pascaline NYIRABUHORO

Mu 1961, amibe ikora igikonoshwa cyo guturamo yitwa Nebela kivuense Gauthier-Lièvre et Thomas, 1961, yavumbuwe mu gace kari hafi y’Ikiyaga cya Rwicanzige (Lake Edward) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, kuri dogeri 0.002 z’umurongo mbariro mu majyaruguru y’isi. Kuva muri uwo mwaka, ntahantu N. kivuense yongeye kugaragara, nubwo ubushakashatsi bwimbitse bwakomeje gukorwa ku migabane itandukanye; bituma N. kivuense ifatwa nk’agasimba mbonekarimwe kaba mu karere kegereye koma y’isi ku mugabane w’a Afurika. Mu bushakashatsi bushya buri mu kinyamakuru Acta Protozoologica, mu muzingo wacyo wa 54 wo mu 2015, ku rupapuro rwa 283 kugeza kurwa 288, umushakashatsi Kenneth H. Nicholls agaragaza ko N. kivuense yongeye kuvumburwa mu mashyamba yo mubishanga ari mu majyepfo ya Ontariyo muri Kanada, kuri dogeri 44 z’umurongo mbariro mu majyaruguru (ugereranije ni muri kilometero 11.500 uvuye aho yavumbuwe bwambere). Nicholls ahamya ko ubushakashatsi bushya buzafasha guhindura imyumvire yagaragazaga N. kivuense nk’agasimba mbonekarimwe. Yemeza ko ibyavuye mubushakashatsi bwe bizagira icyo bihindura ku gitekerezo cyazanwe n’abashakashatsi biga imibereho y’ibinyabuzima hiryanohino ku isi n’ikwirakwira ryabyo, ko hari icyiciro cyihariye cy'amibe zirimo amoko adasanzwe kandi adakunze kuboneka, afite ibisabwa byihariye mu bidukikije bigize ubuturo, nk’uburyo bugabanya amahirwe yo gukwirakwira kutwo dusimba ku isi. Asoza yemeza ko inkuru y’ivumburwa rya N. kivuense muri Kanada ari urugero rusobanutse rwerekana ko kuboneka kw’ikinyabuzima byemezwaga ko gitura mu gace kihariye ari imbogamizi.

 

Isoko y’amakuru

Nicholls, K. H. (2015). Nebela kivuense Gauthier-Lièvre et Thomas, 1961 (Amoebozoa, Arcellinida), missing for a half-century; found 11,500 km from “home”. Acta Protozoologica, 54 (4): 283–288. DOI:10.4467/16890027AP.15.023.3537