Flash info:

Imisozi n’ubucucike bw’abaturage bifite uruhare mu nkangu zibasira u Rwanda

Posted: News,   : 2021-09-03 08:32:17 am
By: : Jean Claude NDAYISHIMIYE

U Rwanda rurangwa n'imisozi n'ibihe by’imvura nyinshi. Ubuhaname bw’imisozi y'u Rwanda n’ubucucike bw’abaturajye ku butaka bwera bifitanye isano n’ubwiyongere bw’inkangu (Piller 2016; Nsengiyumva et al., 2018). Ikariti igaragaza/iteganya ahibasirwa n’inkangu itanga amakuru yakwizerwa ku gipimo cya 79.9% (Piller 201). Intara y’Uburengerazuba yibasirwa n’inkangu ku gipimo cyo hejuru (40.4%). Intara z’Amajyaruguru n’Amajyepfo zibasirwa ku bipimo bya 22.8 and 21.5%. Intara y’Uburasirazuba yibasirwa n’inkangu ku gipimo cyo hasi (Nsengiyumva et al., 2018). Ingano y’imvura igwa ahantu hibasirwa n’ahatibasirwa n’inkangu ntakinyuranyo igaragaza, bituma isano-muzi iri hagati y’imvura n’inkangu itagaragazwa. Ingorane zituma iyo sano itagaragazwa ni akazu-fatizo kagenderwaho hafatwa ibipimo by’imvura mu gace u Rwanda ruherereyemo, gucya kw’amafoto y’ibyogajuru, ubuhehere bw’ubutaka n’bipimo byo kongera gukura kw’ibimera (Piller 2016). Imibare n’amakuru byagaragajwe byakwifashishwa mu bikorwa bigamije kugabanya no gucunga inkangu.

Ikarita igaragaza ukwibasirwa k’ubutaka bw’u Rwanda. Photo credit: Nsengiyumva et al. 2018.

Isoko y'amakuru

Nsengiyumva JB, Luo G, Nahayo L, Huang X, Cai P. 2018. Landslide susceptibility assessment using spatial multi-criteria evaluation model in Rwanda. International Journal of Environmental Research and Public Health. 15: 243. DOI: 10.3390/ijerph15020243.

Piller AN. 2016. Precipitation Intensity Required for Landslide Initiation in Rwanda. University Honors Theses. Paper 274. DOI: 10.15760/honors.290.


mail Inkuru bifitanye isano