Ubu habarwa ingagi zo mu birunga cyangwa ingagi zo mu misozi (Gorilla beringei) zigera kuri 720 ku isi yose. Izo ngagi ziherereye mu majyaruguru y’igihugu cy’u Rwanda (Pariki y’Ibirunga y’u Rwanda), mu majyepfo y’UBugande (Pariki y’igihugu y’Ingagi zo mu Gahinga) ndetse no mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (Pariki y’Ibirunga ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo). Ubushakashatsi bushya bugaragaza ko ingagi (Gorilla beringei) zimara igihe kirekire mu mpinga z'ibirunga zishakisha ifunguro ryiganjemo ibimera bya Rubus spp. and Galium spp., biboneka k’ubutumburuke buri hejuru ya metero 3,200. Kuri ubwo butumburuke, ingagi (Gorilla beringei) zakunze kuhifashisha nk’icyanya cy’ubwihisho ubwo ikiremwamuntu cyabangamiraga imibereho myiza yazo mu bice birangwa n'butumburuke bwo hasi, hakorerwamo ubuhigi butemewe n’intambara z’urudaca.
Isoko y’amakuru
Akayezu P, van Duren IC, Groen TA, Grueter CC, Robbins MM .2019. Abundance and spatial distribution of the main food species for mountain gorillas in the Virunga Massif, Rwanda. Biodivers Conserv. 28: 3597–3620.
Inkuru bifitanye isano