Murwego rwo gufasha abashakashatsi n’ abanyeshuri bifuza gukora ubushakashatsi bufite ireme kandi buri ku rwego mpuzamahanga; CENRS irateganyiriza ababyifuza bose amahugurwa ku mikoresherezwe ya R.
Mu rurimi rw’ icyongereza, R isobanurwa nk’ ururimi rukoreshwa na mudasobwa mu kwiga ibipimo by’ ingeri zinyuranye n’ ubugeni (R Software Environment for Statistical Computing and Graphics).
R yifashishwa mubushakashatsi bw’ ingeri zose. Yifashishwa mu bushakashatsi bwiga ibidukikije (Environmental Science), Urusobe rw’ ibinyabuzima (Ecology), Ibinyabuzima (Biology), Utunyabuzima (Microbiology), Ibaruramibare (Statistics); Icungamutungo (Management); Ubuhinzi (Agriculture); Ubukungu (Economics); Igenamigambi (Planning); Ubumenyi bw’ isi (Geography); Ubumenyasi (Geology); Umutungo kamere (Natural resource science), nahandi n’ ahandi.
Kubindi bisobanuro wabariza wabariza kuri info@cenrs.org