Flash info:

Akarere ka Nyamasheke, Intara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, gatakaza ubutaka bwera buri hejuru ya toni 15 kuri hegitari buri mwaka

Posted: News,   : 2020-11-23 05:16:15 am
By: : Jean Claude NDAYISHIMIYE

INCAMAKE

Ubushakashatsi bw’ibanze bwerekanye ko Akarere ka Nyamasheke, mu Ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda kibasirwa n’isuri y’ubutaka. Ibi bituma habaho gutakaza ubutaka burumbuka, hamwe n’igipimo cyo hejuru mu iyangirika ry’ubutaka. Nubwo bimeze bityo, uburyo Akarere ka Nyamasheke kibasirwamo n’isuri y’ubutaka ku buso bwagutse cyangwa mu gihe, bikomeje kutamenyekana. Abashakashatsi, Jean Damascene NIYONSENGA, Maurice MUGABOWINDEKWE na Christophe MUPENZI, munyigo yabo; basesenguye uburyo ubutaka bwibasirwa n’isuri banashushanya ahantu hashobora kwibasirwa n’isuri y’ubutaka mu Karere ka Nyamasheke. Icyitegererezo Nganyagaciro Kivuguruye ngo Kiringanize Ubutaka bw’Isi Butwarwa n’Isuri (RUSLE) cyinjijwe mu Ikoranabuhanga Nyerekanamiterere y’Ahantu (GIS) cyakoreshejwe mu gupima ingano y’ubutaka bw’akarere butwarwa n’isuri buri mwaka. Amakuru yifashishwa muri RUSLE akomoka ku cyitegererezo cy’ubutumburukembonera bwa metero 30, ikarita mbonera y’ubutaka bw’isi, ibipimo by’imigwire y’imvura bya buri kwezi byo ku ma kusanyirizo 20 ari hirya no hino mu karere, n’amashusho ya Landsat7/ETM + na Landsat8/OLI. Ihindagurika ry’itwarwa ry’ubutaka rya buri mwaka ryasesenguwe muburyo bw’imibare hifashishijwe icyitegererezo cy’ibimenyetso bifatika byo mu karere. Ibisubizo byerekanye igabanuka ry’ubukana bw’isuri uko igihe cyagendaga gihinduka, hamwe n’igihombo cyiri hejuru cy’ubutaka butwarwa n’isuri bungana na toni kuri hegitari buri mwaka (t-1 ha-1 umwaka-1) 92,4 mu mwka wa 2008, 16,1 mu 2015, na 15,1 mu 2018. Uduce twibasirwa n’isuri y’ubutaka muburyo bukabije (hagati ya t-1 ha-1 umwaka-1 10 na 40) twabonetse mu mirenjye ya Kanjongo, Cyato, Rangiro, Macuba na Karambi.

Isoko y’amakuru

Niyonsenga JD, Mugabowindekwe M, Mupenzi C. 2020. Spatial analysis of soil erosion sensitivity using the Revised Universal Soil Loss Equation model in Nyamasheke District, Western Province of Rwanda. Trans GIS. 00: 1‒16.


mail Inkuru bifitanye isano